in

Umukinnyi wa APR FC akomeje kugarukwaho cyane nyuma y’amakosa akomeye arimo gukora

Umukinnyi ukomeye w’ikipe ya APR FC akomeje gushinjwa instinzwi mu mikino APR FC imaze iminsi ikina harimo n’umukino wa Bugesera FC iheruka kubatsinda.

Hashize iminsi mu ikipe ya APR FC havugwamo umwuka utari mwiza nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya US Monastir ikabakura muri CAF Champions league gusa ubuyobozi bugakomeza kubitwikira.

Abakurikirana umupira w’amaguru cyane bakomeje kuvuga ko muri iyi kipe harimo ibintu bitarimo kugenda neza cyane ko byanagaragaraga mu mikino bakomeza bagenda bakina.

Ibi byose nubwo byari byarahishwe ubuyobozi bw’iyi kipe bugakomeza kuvuga ko ntakibazo kiri muri iyi kipe ariko byaje kugaragara mu mukino iyi kipe yatsinze ikipe ya Rwamagana City ariko itsinda bigoye yaninjijwe ibitego bigera kuri 2 nubwo batsinze 3-2.

Nyuma yaho iyi kipe yaje guhura n’ikipe ya Bugesera FC mu mukino wabaye kuwa gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 7 ukwakira 2022, uyu mukino warangiye APR FC itsinzwe n’iyi kipe ibitego 2-1 kandi inarushwa cyane.

Umutoza mu kiganiro yahaye itangazamakuru yavuze ko atazi ikibazo abakinnyi bafite gituma batsindwa, akomeje avuga ku bakinnyi barimo umuzamu Ishimwe Jean Pierre, Ruboneka Jean Bosco, Manishimwe Djabel ndetse n’abandi avuga ko atavuga niba badashoboye.

Ikintu gikomeje gutungurana cyane nuko abakinnyi bose bakiniye APR FC mu mukino bakinnye na Bugesera nuko intsinzwi ikomeje guturwa cyane umuzamu Ishimwe Jean Pierre bitewe nuko akomeje kwerekana urwego ruri hasi mu gukuramo imipira imwe n’imwe kandi bigaragara.

Uyu muzamu impamva irimo gutuma akomeza kuvugwa cyane nuko amaze iminsi atsindwa ibitego harimo ibitego 3 yatsinzwe na US Monastir, 2 yatsinzwe kuri Rwamagana City, 2 yatsinzwe kuri Bugesera FC ndetse ukongeraho ibitego 4 yatsinzwe ku mukino wa mbere u Rwanda rwatsinzwemo na Libya.

Ntabwo wavuga ko Ishimwe Jean Pierre ari umuzamu bitewe nibyo yakoreye iyi kipe mu myaka nk’2 amaze akora ibintu bikanashimwa na benshi ariko abakinnyi bose nubwo iyo ubaza amakuru amwe mu bakinnyi b’iyi kipe batangira ikintu bagutangariza cy’ikibazo gihari gusa ikiriho nuko muri iyi kipe harimo ibibazo bikomeye bishobora no gutuma haba Impinduka zikomeye mu minsi iri imbere.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzikazi ukomeye wo muri Nigeria arashinjwa gukubita umufana afatanyije n’umurinzi we

Inkuru itari nziza ku mukinnyi ukomeye wa Brighton wategetswe kureka umupira kubera ikibazo cy’umutima