in

Umukinnyi umwe wa Rayon Sports agiye gutuma iyi kipe iva mu rugamba rwo gushaka rutahizamu ukomeye

Nyuma y’iminsi ikipe ya Rayon Sports ishaka rutahizamu ukomeye cyane, Moussa Camara ashobora gutuma iyi kipe itangura undi rutahizamu.

Moussa Camara agurwa mu meshyi y’umwaka ushize, yaje ubona ko afite ibiri byinshi bitewe nuko yari amaze igihe kitari gito nta kipe afite akinamo, aza muri Rayon Sports kugirango yongere kuzamura urwego ikintu benshi bavuze ko yibye iyi kipe ya Rayon Sports.

Uyu mukinnyi kugirango Haringingo Francis yongere kumufasha kugaruka mu kibuga akamukoresha imyitozo ikomeye cyane kugirango yongere kumera neza nkuko byahoze ari nako atamukinisha umukino numwe. Umukino wa mbere yakinnye wa gishuti n’ikipe ya Nyanza FC aza no kubona igitego 1 muri 2 iyi kipe ye yatsinze.

Yakomeje gukora cyane ari ko uyu mutoza amuha imwe mu minota micye muri Shampiyona. Ku munsi wejo ubwo ikipe ya Rayon Sports yakinaga na Heroes FC abantu benshi batunguwe cyane nuko Moussa Camara yagarutse ameze neze nyuma y’ikiruhuko amazemo iminsi mu gihugu cya Mali ari naho akomoka.

Amakuru yizewe YEGOB dufite ni uko ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwatangiye kwibaza niba baragura undi rutahizamu kandi Camara agaragara nk’umeze neza. Biravugwa ko iyi kipe ishobora gusubira kwa Youssef Rhab akaza akajya afatanya na Luvumbu kugeza imipira imbere Camara na Essenu bakaba aribo bazajya bayifasha gutsinda ibitego.

Iyi kipe ibi ntabwo ariko umutoza Haringingo Francis abyumva kuko we ubwe ashaka ko bamuzanira undi rutahizamu ukomeye cyane uri ku rwego ruri hejuru yaba kuko ngo mu gihe cyose yabakoresheje ntakintu bamufashije. Iyi kipe ikomeje kwiruka kuri Ismael Moro ukinira Etincelles FC ndetse na Rutahizamu ukomoka muri Congo witwa Mundele Makusu wakiniraga FC Lupopo.

Moussa Camara watsinze igitego Rayon Sports itsinda Heroes FC

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
dos santos
dos santos
1 year ago

uyu mukinnyi camara njye mbona phase retour ashobora kuzatungurana kuko ni umuhanga rwose!nuko atari yakagize fitiness

Reba andi mafoto utigeze ubona ya Yannick Mukunzi n’umukunzi we Iribagiza Joy mu bukwe bwabo

Gianni Infantino uyobora FIFA yakoze igikorwa gihamya umubano ntayegayezwa afitanye na Olivier Mugabo uyobora FERWAFA