in ,

Umukinnyi ukomeye mu Bwongereza yatinyutse avuga ko agiye kuzajya atera coup franc nka Cristiano Ronaldo bivugisha abantu benshi cyane

SEVILLE, SPAIN - JANUARY 15: Cristiano Ronaldo of Real Madrid CF prepares totake a free kick during the La Liga match between Sevilla FC and Real Madrid CF at Estadio Ramon Sanchez Pizjuan on January 15, 2017 in Seville, Spain. (Photo by Aitor Alcalde/Getty Images)

Cristiano Ronaldo uzwiho gutera imipira y’imiterekano izwi kw’izina rya coup franc aho abanza agasubira inyuma intambwe eshatu akiruhutsa yareze agatuza,agatera umupira ugenda uhindura inzira inyuramo kubera atera neza neza hagati y’umupira ku buryo woroha ugatwarwa n’umuyaga,ari yo technique yo gutera coup franc izwi kw’izina rya Knuckleball,Marcus Rashford yemeye neza ko yamwigana.

Manchester United star claims he can take free-kicks like Cristiano Ronaldo

Uyu musore w’imyaka 19 kugeza ubu umaze gutsinda igitego 1 rukumbi kuri coup franc,yatsinze ikipe ya Celta Vigo muri 1/2 cya Europa League,yatangarije Metro ko yakwigana ukuntu CR7 atera iyi mipira nubwo technique akoresha ayitera itandukanye n’iyo we akoresha.

Yakomeje ndetse yemeza neza ko mu myitozo asanzwe amwigana ko ahubwo igisigaye ari ukuzabyereka abafana bakemera ko yabishobora koko.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ikintu Usengimana Faustin yakoze kigakora ku mitima y’abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports

Reba ibyo utabonye mu birori by’isabukuru ya Butera Knowless (amafoto)