Ikipe ya Arsenal yakomeje gushegeshwa no kugura abakinnyi bakomeye ariko ntibashe kugumana abo yari ifite bakomeye kuko bahitaga berekeza muyandi makipe ayirusha ubudahangadwa gusa kurubu nyuma yuko umukinnyi Alexis Sanchez agaragaje ko ashaka kuyivamo bitewe nuko itazakina imikino ya Uefa Champions League, byari byitezwe ko na mugenzi we Mesut Ozil nawe ayivamo bitewe nuko yagaragaje ko ahembwa make, ariko kurubu ikibazo cy’uyu mudage kimeze nkicyageze ku ndunduro.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Skysport aravuga ko Mesut Ozil yemeye kongera amasezerano mu ikipe ya Arsenal aho azajya afata ibihumbi 310 by’amayero ku cyumweru ubundi agasinya amasezerano y’imyaka 4. Ibi akaba aribyo uyu musore yasabye ikipe ya Arsenal hakaba hategerejwe umuhango wo gushyira umukono kuri ayo masezerano ye mashya.