in

Umukinnyi ukomeye wa Rayon Sports yongeye kuburirwa irengero nyuma yo gutegereza umushahara amaso agahera mu kirere

Umukinnyi wo hagati mu kibuga mu ikipe ya Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Nishimwe Blaise ntabwo ari gukora imyitozo ndetse ubuyobozi bwa Rayon Sports ntabwo buzi aho ari.

Uyu mukinnyi ukunda kurangwa n’imyitwarire itari myiza hanze y’ikibuga ntabwo ari inshuro ya mbere yanze kwitabira imyitozo muri Rayon Sports kuko akunda kubikora inshuro nyinshi.

Amakuru dukesha Radio Flash FM ni uko Nishimwe Blaise ubuyobozi bwa Rayon Sports butazi aho ari kuko yakuyeho telefone, bikaba bivugwa ko atishimiye kuba iyi kipe itari yabahemba ukwezi gushize kwa Gashyantare.

Nishimwe Blaise arabura amezi akabakaba ane gusa ngo asoze amasezerano y’imyaka itatu yari yasinye muri 2020 ubwo yari avuye mu ikipe ya Marines FC.

Written by Social Mula

Umushabitsikazi Keza Terisky witegura kwibaruka umaze igihe kinini yarabuze ku mbuga nkoranyambaga yagarutse benshi baratungurwa (Amafoto)

Urukundo ni rwogere: umwarimu w’imyaka 39 yiboneye urubavu rwe nyuma y’imyaka myinshi abengwa kubera indeshyo ye(AMAFOTO)

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO