Umukinnyi ukomeye wa filime akaba n’umuhanzi Imana yakinze ukuboko asimbuka urupfu ubwo yari ari mu modoka ye
Umunya-Africa y’Epfo Tebogo Thobejane uzwi muri filime Muvhango yatangaje ko mu minsi yashize yarokotse urupfu ubwo yaraswagaho urufaya rw’amasasu n’abagizi ba nabi mu kwezi gushize.
Mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko icyo gihe yari avuye mu kirori arikumwe n’inshuti ye mu modoka ndetse n’umushoferi we, bageze mu nzira batangirwa n’indi modoka ivamo abagabo batangira kubarasaho amasasu Icyakora polisi yatabariye hafi.
Yavuze ko we n’umushoferi we ntacyo babaye gusa inshuti ye yarakomeretse, iyo nshuti ye yajyanywe kwa muganga ndetse na we ajyanwa kwa muganga kubera ihahamuka.
Ibi kandi byabaye nyuma yuko hari abandi bari bamwatatse mu rugo iwe, ndetse icyo gihe yahisemo kwimuka aho yari atuye n’umuryango we kuko ngo atabasha kwishyura abashinzwe umutekano.
Ibi byabereye mu mujyi wa Sandton muri Africa y’Epfo.