in

Umukinnyi ukomeye wa APR FC wari wahamagawe mu Amavubi U23 ntabwo yajyanye n’abandi muri Mali

Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 23, Amavubi U23, yerekeje muri Mali aho izakinira umukino wo kwishyura n’iki gihugu mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike ya CAN 2023 izabera muri Maroc.

Amavubi yahagurutse saa Saba n’iminota 45 z’igicuku agera i Addis saa Kumi n’imwe n’iminota 55 za Ethiopia.

Saa Yine n’iminota 44 z’i Addis ni bwo biteganyijwe ko Ikipe y’Igihugu ihava yerekeza i Bamako ikahagera saa Munani n’iminota 40 zaho.

Umukino wo kwishyura uzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 29 Ukwakira 2022.

Mbere yo guhaguruka, Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry yabwiye Amavubi U23 ati “Mwatweretse ko mushoboye, ni yo mpamvu Abanyarwanda bose babari inyuma. Mutsinde, ibindi natwe muzabitubaze.”

U Rwanda rwageze muri iri jonjora rya kabiri rya rubanje gusezerera Libya.

Mu mukino ubanza wabereye i Huye ku wa 22 Ukwakira, u Rwanda na Mali byanganyije igitego 1-1.

Umuzamu Mutabaruka Alexandre wa APR FC ntabwo yajyanye n’abandi bakinnyi 24, ni nyuma y’uko uyu muzamu yari yitabajwe ngo yunganire abandi bazamu batatu bahamagawe aribo Hakizimana Adolphe wa Rayon Sports, Ishimwe Jean Pierre wa APR FC na Ruhumuriza Clovis wa Police FC.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Videwo:Byakomeye abadiyakoni babaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranya mbaga nyuma yo gufatwa banywa inzoga basoje amasengesho

Amakuru mashya, Whatsapp yahagaze ntirimo gukora