in

Umukinnyi ukomeye Kiyovu Sports iheruka gusinyisha yamenyesheje ubuyobozi ko nibasinyisha Manishimwe Djabel nawe barahita basesa amasezerano batandukane byihuse

Umukinnyi ukomeye Kiyovu Sports iheruka gusinyisha yamenyesheje ubuyobozi ko nibasinyisha Manishimwe Djabel nawe barahita basesa amasezerano batandukane byihuse

Nyuma ya Mvukiyehe Juvenal uyobora Kiyovu Sports Campany udashaka Manishimwe Djabel, umukinnyi ukomeye uheruka gusinyishwa n’iyi kipe yamenyesheje ubuyobozi ko nibasinyisha uyu mukinnyi barahita basesa amasezerano batandukane byihuse.

Kuwa kabiri tariki 8 Kanama 2023, nibwo byatangiye kuvugwa ko Manishimwe Djabel wakiniraga ikipe ya APR FC yaba agiye gukinira ikipe ya Kiyovu Sports nyuma yo kubura amahirwe yo kujya gukina muri Al-Shabab ibarizwa muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Uyu Djabel bimaze kuvugwa ko agiye gukinira ikipe ya Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal yahise abyamaganira kure kubera ko ngo iyi kipe itigeze ishaka uyu mukinnyi ndetse ko bamaze no kuzuza abakinnyi izakoresha uyu mwaka. YEGOB twaje no kumenya amakuru avuga ko Niyonzima Olivier Sefu yamenyesheje ubuyobozi bw’iyi kipe ko atakinana na Djabel ngo bikunde.

Niyonzima Olivier Sefu bivugwa ko ibibazo yagiranye na Djabel ubwo bakinanaga mu ikipe ya APR FC bikanamuviramo kwirukanwa ngo nibyo byatumye amenyesha ubuyobozi bwa Kiyovu Sports ko niramuka isinyishije uyu mukinnyi nawe ngo bazahita basesa amasezerano batandukane ntabindi biganiro.

Kugeza ubu ntabwo birarangira ibya Manishimwe Djabel ngo abe yakinira ikipe ya Kiyovu Sports gusa hari n’amakuru arimo kumwerekeza mu ikipe ya Mukura Victory Sports ibarizwa mu karere ka Huye ndetse n’ibiganiro ngo bigeze kure.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Napoléon
Napoléon
8 months ago

Igikatsi gishaje baragiteragana kubera ko cyashizemo uburyohe!!! Haba hasigaye kukigaburira amatungo

Arabateranyije: Umunyarwenya Dr Nsabi atangaje ikipe yihebeye hagati ya APR FC na Rayon Sports

Nawe arayasoje: Umuhanzi Jose Chameleon ukomeye cyane muri Afurika y’iburasirazuba asoje amasomo