Umukinnyi ukomeye hano mu Rwanda benshi bemeza ko ku mwanya we ari we wa mbere yatumye benshi bamwibazaho nyuma yo gutangaza ko bibaye byiza yakinira Rayon Sports.
Mu minsi ishize nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangiye kuganiriza abakinnyi bakomeye bashya igomba kwifashisha umwaka utaha w’imikino. Mu bakinnyi ubuyobozi bw’iyi kipe bwaganirije harimo na Niyonzima Olivier Sefu wari usanzwe akinira ikipe ya AS Kigali.
Ibiganiro Rayon Sports yagiranye n’uyu musore ntabwo byigeze bivugwa cyane bitewe ni uko ubuyobozi busigaye bukora ibintu byose mu ibanga rikomeye. Sefu mu kiganiro yagiranye na kimwe mu gitangazamakuru gikorera hano mu Rwanda yaje gutangaza ko yakishima yerekeje muri Rayon Sports.
Yagize Ati ” Rayon Sports ni ikipe nkuru kandi nziza, bibaye byiza nayerekezamo.”
Ibi uyu mukinnyi yatangaje bigaragaza ko we ubwe yifuza cyane gukinira ikipe ya Rayon Sports bitewe ni uko ari ikipe ikomeye hano mu Rwanda ariko icyabitera gikuru ni uko izanakina imikino nyafurika kandi uyu musore akaba yiyumva nk’umukinnyi mukuru kandi ukomeye.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangiye kwerekana abakinnyi bagomba gukinira iyi kipe bashya barimo Serumogo Ally ndetse banatangaza ko bongereye amasezerano y’imyaka 2 Mitima Issac. Niyonzima Olivier Sefu nawe biravugwa ko mu minsi iza araba ari umukinnyi wa Gikundiro.