in ,

Umukinnyi ukomeye cyane wa Chelsea yibasiwe n’abafana ashinjwa UBWICANYI

Mu mukino wahuje ikipe ya Tottenham Hotspurs ndetse n’ikipe ya Huddersfield muri weekend ,abafana ba Spurs bagaragayeho igikorwa kigayitse cyane cyo gusezerereza myugariro wa Chelsea,Marcos Alonso,aho bafashe igitambaro bakandikaho bati “Marcos Alonso yishe umukobwa”.

Tottenham fans allegedly displayed this banner referring to a 2011 car crash involving Chelsea's Marcos Alonso in which a young woman was killed
Igitambaro abafana bakoresheje baserereza Alonso
Alonso was driving his grandfather's BMW when involved in the crash, which led to the death of the 19-year-old girl. He was fined nearly £54,000 and given a driving ban
Imodoka Alonso yari atwaye icyo gihe

Nibyo koko ariko byarabaye.Mu mwaka wa 2011 Marcos Alonso wari ufite imyaka 20 agikinira ikipe ya Bolton Wanderers ubwo yari i Madrid,yaje gukora impanuka atwaye imodoka yanyweye inzoga ihitana umwana w’umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko.Yaje kugira amahirwe acika igihano cyo gufungwa imyaka 4 yari yasabiwe ariko acibwa ihazabu y’ibihumbi 54 by’amayero (54 000€) ndetse yakwa n’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Umukino wabaye mu kwa 9 wahuje Tottenham na Chelsea igatsindwa 2-1,byose byatsinzwe na Marcos Alonso nibyo byabaye intandaro yo gusererezwa n’abafana ba Spurs.Ikipe ya Tottenham ibihatiwemo na FA yiyemeje gukora iperereza ndetse no guhana abafana bakoze ibyo bintu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Aline Gahongayire yamenye ko azatandukana n’umugabo we hashize iminsi 7 gusa bararana

Umva amagambo umuhanzi Nizzo (Urban Boyz) yavuze ku mugore wa Safi agatera abantu kumirwa