in

Umukinnyi ukina asatira wakuriye muri Apr Fc yamaze kwirukanwa mu ikipe ikomeye

Ikipe ya Musanze FC yemeje ko yatandukanye n’umukinnyi wayo ukina asatira, Nyirinkindi Saleh wari usigaje umwaka ku masezerano

Saleh wageze muri iyi kipe umwaka ushize avuye muri Kiyovu SC,umusaruro we ntiwashimwe n’umutoza.

Musanze Fc yahise ifata umwanzuro wo kumusezera, aho yahawe imperekeza y’imishahara y’amezi 3 nk’uko amasezerano yabiteganyaga

Nyirinkindi yazamukiye muri APR FC Academy ariko ntiyabona umwanya uhoraho wo gukina, bituma atizwa muri Marines FC mu gihe cy’imyaka ibiri.

Nyirinkindi amaze gusoza amasezerano muri Marine Fc yagiye muri Mukura VS ayikinira imikino itatu ya CECAFA Kagame Cup mbere yo kwerekeza muri muri Kiyovu Sports nayo yavuyemo ajya muri Musanze FC.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abazitabira igitaramo cya The Ben bashyizwe igorora mu buryo bushimishije

Umwanya ku mwanya!Urutonde rw’abakinnyi 11 Rayon sport imaze kwibikaho