in

Umukinnyi uhora mu mitwe y’abafana ba Rayon Sports yuriye indege aje gushyigikira Haringingo Francis ubwo iyi kipe yakinaga na APR FC

Umukinnyi uhora mu mitwe y’abafana ba Rayon Sports Bimenyimana Bonfils Caleb, yaje kureba umukino iyi kipe yakiniye ikina na APR FC kugirango ashyigikire Haringingo Francis wari washyizwe ku gitutu mbere y’uyu mukino.

Bimenyimana Bonfils Caleb ukomoka mu gihugu cy’u Burundi wakiniye ikipe ya Rayon Sports yari yaje kureba umukino iyi kipe yakinnye n’ikipe ya APR FC avuye mu gihugu cya Afurika yepfo aho asanzwe akina mu ikipe ya Keizer Chief imwe mu makipe akomeye muri iki gihugu.

Uyu mukino usanzwe uhuruza imbaga nyamwinshi hano mu Rwanda ndetse n’abaturanyi mu bihugu duturanye birimo u Burundi ndetse na DRC. Muri aba bantu uwatunguranye cyane ni Bimenyimana Bonfils Caleb warebye uyu mukino yaje avuga ko Haringingo Francis aratsinda uyu mukino uko byagenda kose.

Uyu musore ukomoka ahantu hamwe na Haringingo Francis yemera ko uyu mutoza ari umutoza mwiza nubwo abafana ba Rayon Sports batamwemera ariko bafite impamvu kuko ntabwo yabonaga intsinzi muri iyi minsi kandi nawe yarayikiniye azi ukuntu abafana ba Rayon Sports bamera ariko we yaje ngo yizeye uyu mutoza kandi niko byagenze.

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze ikipe ya APR FC igitego 1-0 mu mukino abafana ba Rayon Sports nubu bakirimo kwishimira uyu mukino kuva ku munsi wejo ubwo batsindiraga iyi kipe y’ingabo z’igihugu kuri Sitade mpuzamahanga y’i Huye.

Ibi byahise bituma abakunzi bayo bongera kugira ikizere cyo gutwara igikombe uyu mwaka nyuma yo kuba irimo kurushwa inota rimwe gusa n’ikipe ya APR FC yicaye ku mwanya wa mbere.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Pasiteri yaje mu materaniro afite imbunda mu rwego rwo kwirwanaho

Huye: Amayobera ku rupfu rw’umugore wari uvuye mu bukwe bwa musaza we akaboneka hafi y’iwabo yapfuye