in ,

Umukinnyi ufatwa nk’intwali i Barcelona kugeza ubu, akaba yongeye guhindura ikipe

Fc Barcelona ni imwe mu makipe ku isi agenda yubaka amateka atandukanye ndetse agakorana amateka nabamwe mu bakinnyi bagenda bayicamo, kurubu umukinnyi w’umunya Brasil wakiniye iyi kipe imyaka igera kuri umunani, myugariro w’imyaka 34 Dani Alves nyuma yuko avuye muri iyi kipe akerekeza i Turin mu ikipe ya Juventus akaza no kuyifasha gutwara igikombe cya Champiyona no kugera ku mukino wa Nyuma wa Champions League, kurubu akaba agiye kwerekeza mu gihugu cy’ubwongereza mu yindi kipe itozwa n’umutoza wamutoje.

Image result for Dani Alves

Amakuru dukesha ikinyamakuru Sky Italia, aravuga ko umukinnyi Dani Alves yamaze kwemeranya n’umutoza Pep Guardiola kumusanga mu ikipe ya Manchester City akajya kumukinira kuri 2 kuko Guardiola yamaze gutangaza ko atazongera gukoresha Sagna n’abamusimbura. Ikipe ya Juventus ikaba yamaze gutangaza ko iri gutekereza ko Matteo de Sciglio cyangwa Hector Bellerin aribo bakinnyi yifuza ko bajya gusimbura Dani Alves.

Dani Alves akaba ashobora guhabwa amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Manchester City ndetse akazajya ahembwa ibihumbi 185 by’amapound ku cyumweru.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru ishyushye-Real Madrid ihise ibona umusimbura wa Cristiano Ronaldo

Iteranamagambo hagati ya Wizkid na Davido ryahungabanyije umubano w’abafana babo