in

Umukinnyi Rutanga Eric warufite ubukwe vuba bwasubitswe

Rutanga Eric ukinira ikipe ya Police FC na we yari afite ubukwe tariki ya 25 Ukuboza na Umunyana Shamsi Sultan babuhagaritswe kubera icyorezo kirimo kugenda gifata indi ntera mu Rwanda.

Mu butumwa basohoye bagize bati “umuryango wa Shyaka Simba Sultan n’uwa Karegeya Ignace, barabamenyesha ko ubukwe bw’abana babo Umunyana Shamsi Sultan na Rutanga Eric butakibaye ku itariki bwari buteganyijwe kuberaho (le 25/12/2021) kubera ingamba zo kwirinda Covid -19. Itariki buzasubukurirwaho tuzayibamenyesha vuba.”

Ubu bukwe busubitswe nyuma y’uko tariki ya 24 Ukwakira 2019 bari barasezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye ku Murenge wa Rwezamenyo wo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ndetse bakaba babana nk’umugore n’umugabo, bafite umwana w’imfura w’umukobwa, Taalian Isimbi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore yakubiswe n’umukunzi we imbere y’imbaga(Video).

Uyu niwe mugabo uteye ubwoba ku isi (AMAFOTO)