Rutahizamu w’ikipe ya APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi y’abatarengeje imyaka 3 Ishimwe Anicet yatangaje ko kuba akina ku ruhande atariwo mwanya akunda mu kibuga.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 ikomeje imyiteguro y’umukino bafite kuri uyu wa gatandatu n’ikipe y’igihugu ya Mali wo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje iyi myaka.
Muri iyo myiteguro barimo gukorera mu gihugu cya Mali ari naho uyu mukino wo kwishyura uzabera, baraye basuwe n’abanyarwanda barenga 20 batuye muri iki gihugu cya Mali, bibutswa ko bashyigikiwe kandi bagomba kuba bari gufanwa kuri uyu mukino.
Nyuma yo guhabwa izi mpanuro n’aba banyarwanda, abakinnyi nabo babifashijwemo na Niyigena Clement ndetse na Ishimwe Anicet basezeranije aba bantu ko bazabona ibyishimo kuri uyu mukino.
Niyigena Clement mu kiganiro yatanze yavuze ko bagomba gukora iyo bwabaga bakabona ibitego muri uyu mukino bagatahana intsinzi abanyarwanda bakishima.
Nyuma ya Niyigena Clement na Ishimwe Anicet yatangaje ko ibyapfuye mu mukino ubanza ubwo banganyaga igitego 1-1 na mali, barimo kubikosora kandi bizeye intsinzi. Uyu musore yaje no gutangaza umwanya yishimira gukinaho mu kibuga nubwo atariho akinishwa.
Yavuze ko akunda gukina nka Play maker bivuze ko akunda gukina nka nimero 10 akina inyuma yo rutahizamu nimero 9.
Uyu Anicet Ishimwe asanzwe akina ku ruhande rw’ibumoso ataha izamu, gusa ubona ko abikora neza kandi ariwo mwanya ashoboye cyabe nubwo yatangaje ko atawukunda.