Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports ukomoka mu gihugu cya Cameroon Willy Essomba Onana ari gutakambira ubuyobozi ndetse n’abatoza b’iyi kipe kugirango atazakinishwa umukino iyi kipe irakina kuri iki cyumweru.
Ku cyumweru tariki 11 Ukuboza 2022, ikipe ya Rayon Sports irakina n’ikipe ya Entencelle FC mu mukino w’umunsi wa 13 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda.
Uyu mukino ikipe ya Rayon Sports igomba gukina, rutahizamu wayo witwa Onana ashobora kutazawukina kubera ko uyu musore amaze kugira amakarita 2 y’umuhondo bivuze ko ashobora guhabwa iya 3 bigatuma adakina umukino uzabahuza na APR FC mu mukino w’umunsi wa 14 kandi ari wo uba ukomeye.
Amakuru dufite kandi yizewe aturuka muri Rayon Sports avuga ko Onana arimo gutakambira umutoza wa Rayon Sports ndetse n’ubuyobozi bw’iyi kipe ko bwamubabarira ntakine uyu mukino wa Entencelle FC kugirango adahura n’ibibazo agahabwa ikarita bigatuma adakina umukino wa APR FC.
Ibi Onana arimo kubikora kugirango yiyunge n’abafana b’iyi kipe bakomeza kumwishyuza gutinya imikino myinshi ikomeye kandi ariho baba bamwitezeho kuba yafasha ikipe akayihereza intsinzi. Usibye nibyo uyu mukinnyi ngo ashaka kwigaragaza cyane muri uyu mukino kubera ko atarabikora kuva yagera muri Rayon Sports.
Ikipe ya Rayon Sports, uyu mukino wayo wagombaga kuba kuri uyu wa gatandatu ku isaha y’umugoroba uhita wimurwa ushyirwa ku cyumweru ku isaha ya saa cyenda z’amanwa kubera ko Sitade y’i Rubavu nta matara igifite.