in

Umukinnyi ngenderwaho muri Police FC agiye kujya yambara nimero 96 kubera impamvu ikomeye yatumye benshi bacika ururondogoro

Rutahizamu wa Police FC, Usengimana Danny agiye kujya yambara nimero 96 nyuma y’uko nimero 10 yari asanzwe yambara agiye kuyiha Hakizimana Muhadjiri.

Mu cyumweru gishize nibwo Hakizimana Muhadjiri yasinyiye ikipe ya Police FC amasezerano y’amezi atandatu azarangirana n’umwaka w’imikino wa 2022-2023, akaba agomba guhita ahabwa nimero 10 nk’uko yabimenyereye mu makipe atandukanye yo mu Rwanda yagiye anyuramo.

Iyi nimero yari isanzwe yambarwa na rutahizamu Usengimana Danny, gusa uyu rutahizamu azahita ahabwa nimero 96 nk’uko tubikesha Radio Isango Star.

Ikipe ya Police FC yasoje imikino ibanza (Phase Aller) iri ku mwanya wa 11 n’amanota 21, umutoza Mashami Vincent n’abakinnyi be bakaba biteguye guhatana kugira ngo byibura bazegukane kimwe mu bikombe bibiri bikinirwa mu Rwanda.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Eminem umurengwe waramwishe atera uwinyuma 50 Center yanga gukorera agatubutse mu gikombe cy’isi

Amafoto yafotowe umwami w’ishyamba ry’ Akagera ibitekerezo byabaye byinshi akomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga