in

Umukinnyi mpuzamahanga wari umaze igihe muri Rayon Sports yongeye guhakanira ubuyobozi ko atazongera amasezerano bitewe n’ubucye bw’amafaranga bari kumuha

Rutahizamu mpuzamahanga w’ikipe ya Rayon Sports Leandre Willy Essomba Onana yahakaniye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko kongera amasezerano bigoye bitewe nibyo arimo gusaba kandi bwanze kubimuha.

Hashize igihe ubuyobozi bwa Rayon Sports buganiriza rutahizamu Willy Essomba Onana ariko uyu musore akigira ibamba bitewe ni uko bivugwa ko hari amahirwe uyu mukinnyi afite yo kwerekeza hanze y’u Rwanda mu ikipe nziza iti hejuru ya Rayon Sports.

Amakuru twamenye avuga ko uyu mukinnyi ubwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamuganirije bwa mbere bushaka ko Onana yakongera amasezerano mu gihe ayo afite azaba arangiye yabatse amafaranga ndetse n’ibindi byinshi ariko ibiganiro ntibyagira icyo bitanga.

Ubuyobozi ntabwo bwicaye bwakomeje kuganiriza Onana ariko uyu musore abwira ubuyobozi ko bamwihorera agakomeza kwita kuri Shampiyona cyane ibyo kongera amasezerano bakazabiganiraho Shampiyona irangiye ngo nibyo byamworohera, ariko ko bigoye kumvikana bitewe ni uko ibyo abasaba atazisubiraho kandi ubuyobozi kubimuha babona bigoye.

Uyu rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Cameroon kugeza ubu afite ibitego 10 muri Shampiyona arushwa ibitego 3 na Hussein Shaban Tchabalala ufite ibitego 13.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hamenyekanye akayabo umuntu uzitabira inama ya FIFA izabera i kigali azatwara

Ifoto ya Meddy na The Ben barya akawunga yatumye abantu babacyurira kubera uko bazamuye intugu