Umukecuru w’imyaka 104 ari kugurisha inzu bangana
Umukecuru w’imyaka 104 Nancy ‘Joan’ Gifford, wo mu Bwongereza yashyize ku isoko inzu amaze imyaka 102 atuyemo.
Iyi nzu ababyeyi ba Gifford bayiguze mu 1921, bayigura amapawundi 200.
Uyu mekecuru wo mu Bwongereza, avuga ko ari inzu yagiriyemo ibihe byiza mu buzima bwe bwose kuko yayikuriyemo none akaba ayisaziyemo.
Ni inzu y’ibyumba bitatu n’uruganiriro, kuri ubu ikaba iri kugurishwa amapawundi 169.950.
Gifford yashyize ku isoko iyi nzu kuko agiye kujyanwa mu kigo cyita ku bageze mu zabukuru.
Iyi inzu agurisha yubatswe mu 1882, ikaba yaragiye ivugururwaho ibintu bike ariko imiterere yayo ya mbere iracyagaragara.