Umukecuru wari Umubyeyi w’abana 9 yiyahuye.
Mu karere ka Warri South mu ntara ya Delta yo muri Nigeria umubyeyi w’imyaka 70 wari ufite abana 9 n’abazukuru yiyahuye.
Ku wambere tariki ya 6 Ugushyingo nibwo uyu mubyeyi yiyahuye. Amakuru aturuka mu baturanyi be avuga ko uyu mukecuru no ku munsi wabanje yari yashatse kwiyahura akoresheje imiti irimo uburozi ariko ntibyamukundira.
Mu masaha ya mugitondo ku wa mbere ubwo uyu mukecuru yiyahuraga, abaturanyi bumvise umwuzukuru we muto babanaga ari kurira cyane, bahisemo kujya kureba icyo yabaye.
Bahageze basanze wa mukecuru yiyahuriye muri toilet. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyaba cyateye uyu mubyeyi kwiyahura gusa amakuru ava mu baturage avuga ko yari afitanye amakimbirane n’abamwe mu bana be.
Kuri ubu umurambo wa Nyakwigendera uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Warri South. Polisi yo muri aka gace ntakintu iratangaza ku rupfu ry’uyu mubyeyi.