Umukecuru ukuze wo mu mujyi wa Victoria mu gihugu cya Australia, yatunguwe ubwo yafatwaga na Polisi ubwo yizihizaga imyaka ijana amaze avutse, ihita imuta muri yombi nkuko yari yarabyifuje.
7sur7 yatangaje ko uwo mukecuru yahoze avuga ko mu buzima bwe nta nshuro nimwe yigeze afungwa akaba ari nabyo byatumye mu ikayi yandikamo ibyifuzo bye, agaragaza ko ashaka kuzatabwa muri yombi rimwe akazapfa yumvishe uko gufungwa bimera.
Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo Jean Bicketon ku munsi yizihizaga imyaka 100 amaze avutse, yatunguwe n’abapolisi batatu mu rugo abanamo n’abandi bantu bakuze.
Baje mu modoka isakuza nk’igiye gufat umunyabyaha hanyuma ihita imwambika amapingu ihuta imutwara mu modoka mu rwego rwo kumutungura.
Pokice yatanze ubutumwa iti “twebwe dukunda dukora uko ibyifuza by’abantu bashaka”
Bahise baboneraho kumwifuriza isabukuru nziza y’imyaka 100.