in

Umukecuru arishyuza Perezida inka yamwemereye ubwo yiyamamazaga mu matora

Umukecuru witwa Margret Njambi w’imyaka 62 utuye ahitwa Murang’a mu gihugu cya Kenya, yongeye kwibitsa Perezida William Ruto ko murimo umwenda w’inka 2 ataramuha yamwemereye ubwo yi yamamazaga.

Uyu Margret Njambi, yavuze yakomeje gutegereza ko Perezida William Ruto azamuha inka ebyiri yamwemereye ubwo yiyamamazaga mu matora ariko nubu ntabwo arazihabwa.

Margaret yabwiye kimwe mu binyamakuru bya Kenya, ko Perezida yamwemereye inka ebyiri imwe yonsa ndetse n’indi ihaka, ariko kugeza n’ubu ntabwo arazihabwa.

Yagize Ati: “muri 2021 ubwo Perezida William Ruto yiyamamazaga yanyemereye ko azampa inka ebyiri imwe yonsa ndetse n’indi ihaka ariko ndagirango mwibutse ko izo nka zitari zangeraho”

Uyu mu kecuru yavuze ko akomeje kugarizwa n’unukene nyamara iyo azakubona izo nka zari bumufashe kwivana mu buzima bubi arimo kugeza ubu.Umukecuru arishyuza Perezida inka yamwemereye ubwo yiyamamazaga mu matora.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yamuhannye kibyeyi! Alex Muyoboke yakubise inshyi wa musore witwa X Dealer ukurikiranyweho kwiba Telefone ya The Ben i Burundi

Indaya zishaje zifatwa nk’abakeceru zanze kuva mu kazi ngo ziharire abikiri bato batari bakora ibilometero byinshi, none intambara ni yose