in

Umujyi wa Kigali wahakanye guheza Gasogi na Kiyovu: Inkunga izakomeza ariko ibibazo biracyari byose

Nyuma y’iminsi havugwa amakuru avuga ko Umujyi wa Kigali ugiye guhagarika gutera inkunga amakipe atari AS Kigali, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yahagurutse abyamaganira kure. Yatangarije InyaRwanda ko ibyo guheza Gasogi United, Kiyovu Sports cyangwa andi makipe batakorana n’ukuri na gato.

“Amakipe ane niyo dutera inkunga kugeza ubu. Nka Kigali, tugomba kuba umujyi utera imbere, ushyushye, uharanira iterambere ry’imikino n’umuco. Tuzakomeza kureba uburyo twagira uruhare muri siporo n’imyidagaduro,” niyo magambo yagaragaje umwanzuro wa Leta y’Umujyi wa Kigali.

Ibi bije mu gihe n’abayobozi b’amakipe nka Gasogi United, barimo Perezida wayo Kakooza Nkuliza Charles, baherutse gutangaza ko nta rwandiko na rumwe barahabwa rubamenyesha ko inkunga igiye guhagarikwa. Ibi byakomeje gutera urujijo ku makipe akorana n’Umujyi wa Kigali.

Nubwo ari ko bivugwa, ntibikuraho ko amakipe atandukanye akorana n’uyu mujyi yagiye agaragaza ibibazo by’amikoro, cyane cyane AS Kigali. Muri Mata 2025, abakinnyi b’iyi kipe baramukiye mu myigaragambyo yo kutishyurwa, birangira bahagaritse imyitozo mu gihe cy’icyumweru kirenga. Nubwo yemerewe miliyoni 257 Frw, AS Kigali yagaragaje ko ikeneye miliyoni zirenga 700 Frw kugira ngo isoze umwaka w’imikino neza.

Iki kinyuranyo kiri hagati y’ibyo yemerewe n’ibyo ikeneye si ikibazo gishya. Ni ikibazo gikwiye gushyirwa ku meza, hakabaho igenamigambi rifatika rishingiye ku bipimo by’imikoreshereze y’ayo mafaranga, aho gusiga amakipe mu gihirahiro.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kanye West yandikiye Kim Kardashian ibaruwa ikomerera amushinja gukoresha abana babo no kwirengagiza inshingano.

General Ndorimana yasezeye Kiyovu Sports ubu igiye kwirwanaho, ati: ‘Icyanzanye naragisoje'”

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO