Umukobwa yituwe amarira n’umuhungu bakundanaga nyuma yo kumara imyaka 5 mu munyenga w’urukundo ndetse umusore yaramusezeranije ko bazagumana ubuziraherezo ariko mu minsi yashize akamubwira ko yifuza ko batandukana ,agahita anamu bloka.
Mu nkuru ikinyamakuru Yabaleft cyasohoye bagaragazamo screenshot z’uburyo umukobwa yinginze umusore ngo bakomezanye undi akabyanga ahubwo agahita amubloka ,kuburyo uyu mukobwa atabasha kwandkira umusore ngo abone ubutumwa.
Mu butumwa uyu mukobwa ngo yatanze ku rubuga rwa tiktok ubwo yagaragazaga uburyo umusore yise “Femi” bari bamaze imyaka 5 mu rukundo, yamubwiriyemo ko atakimukunda , yavuze ko atazi neza igituma abantu bahinduka vuba ndetse atanazi neza icyo yakoze ngo Femi yice isezerano yari yaramuhaye ryo kubana ubuziraherezo.
Yagize ati:“Sinzi impamvu abantu bahinduka vuba ,biracyameze nk’inzozi kuri njye , , Femi niki nakoze ngo mbe nkwiye ibi !? wansezeranije kubana iteka”.