in

Umuhungu yatumye umukobwa yiyica urupfu rubabaje

Uyu mukobwa yiyahuye nyuma yo gushyamirana n'umukunzi we
Uyu mukobwa yiyahuye nyuma yo gushyamirana n'umukunzi we

Umukobwa w’imyaka 29 ,witwa Brenda Kawira  wahoze ari umwarimu ku ishuri ry’abakobwa ryitwa Kaanwa And Marimanti girls’ Secondary Schools mu isomo ry’Imibare yapfuye yiyahuye asimbutse mu nyubako y’amagorofa ane yabagamo nyuma yo gushyamirana n’umuhungu bakundanaga.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Nation Africa cyandikirwa muri Kenya ,ivuga ko uyu mukobwa ku itariki 21 Gashyantare 2023  ahagana saa  tanu n’iminota 30 z’amanywa aribwo yiyahuriye mu nzu iherereye mu mujyi wa Kasarani ,nyuma ngo yo kutumvikana n’umukunzi we ubwo bari bagiye kuryama mu cyumba.

Ibi byatumye umukobwa ngo ava mu cyumba cye n’umukunzi we ahita ajya hejuru y’inyubako babagamo bakodesha n’umukunzi we arayisimbuka icyakora ntiyahita apfa ako kanya ,kuko yaje gupfira mu bitaro bya Uzima Hospital ,aho umukunzi we n’abaturanyi bahise bamwihutana ubwo yari akimara gusimbuka iy’inyubako.

Uyu mukobwa yiyahuye nyuma yo gushyamirana n'umukunzi we
Uyu mukobwa yiyahuye nyuma yo gushyamirana n’umukunzi we

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iwabo wagirango bariremye! ubwiza bwa murumuna wa Darina bwasajije abantu – amafoto

Tidjara kabendera yaburiye abakobwa bategereje ngo barashaka abagabo bafite amafaranga