Ku mbuga nkoranyambaga harimo gucicikana ubutumwa umwana w’umuhungu yagiranye na Nyina aho yararimo kumusaba ko bazasohokana kuri Saint Valentin.
Nkuko bigaragara mu butumwa bwagiye hanze, umuhungu yatangiye ashyira kuri status ubutumwa buvuga ko ashaka kuzasohokana na Nyina kuri Saint Valentin. Nyina ngo abikubite amaso abisamira hejuru niko kumusimbukana amubwira ko adahari ko nawe azaba afite izindi gahunda ze yibereyemo. Nyina yahise abaza umuhungu niba nta mukunzi cyangwa se umukobwa w’inshuti ye afite nuko umuhungu amubwira ko abakobwa b’inshuti ze bose bafite abakunzi.
Ikiganiro cyaje gukomeza! Nyina w’uyu muhungu amubwira ko araza kumubariza Bana Chanda ko umukobwa we ashobora kwemera gusohoka kugirango azasohokane n’umuhungu we gusa umuhungu we yabiteye utwatsi avuga ko adashaka gusohokana n’umukobwa wa Bana Chanda.