in

Umuhungu w’imyaka 41 aryamye mu bitaro by’abafite uburwayi bwo mu mutwe i Huye nyuma yo kuribwa miliyoni 26 muri Bet

Betting, ibizwi na benshi nkimikino yamahirwe bimaze gufata indi ntera kuko iyo uvuze iri jambo kubanya kigali cyangwa abatura Rwanda bamwe na bamwe muri rusange bayifata nkinzira yo gukira byoroshye cyane bitakugoye gusa siko bimeze kuko ntibihira bose bagerageje kubikora abenshi iyo babigiyemo bakubwira ko ayo bashyizemo aruta kure ayo bakuyemo.

Inkuru y’umusore w’imyaka 41 wo mu karere ka Huye mu ntara y’amajyepfo mu yatunguye benshi aho ubu aryamye mubitaro byabafite ikibazo cyo mumutwe kubera kubatwa bikomeye niyi mikino y’amahirwe aho yagiye mu bitaro bisanzwe byita kubabaswe n’ibiyobyabwenge.

Munkuru dukesha IGIHE nuko uyu musore avuga ko amaze imyaka igera kuri cumi nibiri akina iyi mikino y’amahirwe aho avuga ko yashoye asaga Milliyoni 26 z’amanyarwanda kuva yatangira gukina iyi mikino y’amahirwe.

Uyu musore akomeza avuga ko mumyaka 41 afite kuva yatangira kuyikina ntakindi iyi mikino yamugejejeho ureste kumutera ibibazo byo mu mutwe kurubu akaba Ari no kugerekaho andi mafaranga yivuza uku kubatwa niyi mikino.

Uyu musore yemeza ko Yatangiye ibintu byo kwishora mu mikino y’amahirwe ubwo yari akirangiza kaminuza aho yayirangije mu mwaka wa 2011 maze nyuma yaho aza kubona akazi yemeza ko kamuhembaga neza agashahara ari mahwi rwose, Aho avuga ko yakoraga mu ruganda rumwe ashinzwe ubucuruzi no gushaka aba kiriya ibizwi nka marketing gusa ntibyamuguye neza kuko amafaranga yose yaje kuyashora muriyi mikino buri uko bamuhembye feri yambere akayifatiramo.

Byakomeje gutyo maze biza kugera naho yumvaga atarara atabettinze cyangwa adakoze i pari nkuko urubyiruko rwiyi minsi rubyita gake gake niko akubwira ko byarushagaho kumubata ari nako agurisha imitungo ye muri rusange ngo abone amafaranga ashora muri iyi mikino y’amahirwe.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yakuyemo akarenge hakiri kare: Ikipe y’i Kigali yikuye muri Shampiyona igitaraganya

Kigali, mu joro ry’ubukwe umusore yasanze umukobwa yarongoye akiri isugi yuzuye maze ahita akizwa n’amaguru none bamubuze