in

Umuhungu wa Pastor Ezra Mpyisi yatangaje ko abantu bose bifuza guherekeza umubyeyi wabo uherutse kwitaba Imana, batazaza bitwaje indabyo ahubwo bakitwaza imwe mu ntwaro ikomeye yakundaga akiri muzima 

Umuryango wa nyakwigendera Pastor Ezra Mpyisi uherutse kwitaba Imana, watangaje ko abifuza guherekeza bwa nyuma uwo mukambwe, bari kuzitwaza indabo bazazisimbuza Bibiliya kuko ari imwe mu ntwaro ikomeye yakundaga akiri muzima.

Umuhungu we, Mpyisi Gerald, uhagaraririye Umuryango wa Ezra Mpyisi yagaragaje ko mbere y’uko yitaba Imana, yari yarabasabye kuzatanga bibiliya abazamuherekeza bose bakazaba bafite icyo gitabo.

Byatumye bahitamo ko abantu bazamuherekeza bazagura bibiliya aho kugura indabo kugira ngo icyifuzo cye cyo guha bibiliya abazitabira uwo muhango kigerweho.

Yagaragaje ko gutanga Bibiliya kwa Pasiteri Ezra Mpyisi bifite amateka akomeye yakomoye ku burwayi yigeze kugira ubwo yari i Nairobi muri Kenya aho yumvaga agiye gupfa asigira abana umukoro wo kuzaha bibiliya abantu bagera kuri 300 ariko nyuma aza gukira.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rutsiro: Umukobwa udafite ikimasa ntabona umugabo.

Ntawahenze undi! Mu mafoto ihere ijijo ubwiza bw’umukobwa wahogoje Rwatubyaye Abbdul Kapiteni wa Rayon Sport