in

Rutsiro: Umukobwa udafite ikimasa ntabona umugabo.

Mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Mushubati ababyeyi n’abakobwa bararira ubudahora, ni nyuma yuko hadutse umuco wuko nta mukobwa warongorwa adahaye Umusore ikimasa.

Ni ibintu bisa nk’ibimaze kuba umuco kuko umukobwa ugejeje imyaka 25 atarashaka agomba guha umusore ikimasa kugira ngo amurongore, utagifite ahera iwabo.

Bamwe muri aba babyeyi bavuga ko byamaze kuba nk’ihame ntakuka ku bakobwa bagejeje iyo myaka y’ubukure

Ababyeyi bavuga ko barwana no kubona ibimasa kugirango baguririre Abakobwa babo abagabo.

mubatanze ubuhamya harimo uwagize ati” Nta musore uba ukimwiteza ahubwo umukobwa ufite ikimasa akabona uwo agiha aba ari amahirwe cyane.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Umuganwa Marie Chantal yavuze ko uwo muco ari nk’agashya kavutse batazi.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nzotanga ukinira APR FC aravungwaho kwihakana umugore babyaranye Abana babiri.

Umuhungu wa Pastor Ezra Mpyisi yatangaje ko abantu bose bifuza guherekeza umubyeyi wabo uherutse kwitaba Imana, batazaza bitwaje indabyo ahubwo bakitwaza imwe mu ntwaro ikomeye yakundaga akiri muzima