in

Umuherwe Mvukiyehe Juvénal waguze Rugende FC akayita Addax FC agiye kuyikorera ikibuga mu buryo budasanzwe [AMAFOTO]

Mvukiyehe Juvénal uherutse kugura ikipe ya Addax FC, agiye kuvugurura ikibuga cya Rugende gisanzwe gikinirwaho n’amakipe atatu yo mu Cyiciro cya Kabiri.

Iki kibuga giherereye i Rugende mu Karere ka Gasabo, kiri mu gishanga ku buryo iyo imvura iguye kirekamo amazi ku buryo bigoye gukinirwamo.

Mvukiyehe Juvénal uyobora Addax FC yabwiye IGIHE ko ku bwumvikane n’andi makipe bagihuriraho ya Gasabo United na Aspor FC, ateganya gutunganya iki kibuga kikaba cyagera ku rwego rwiza rwo gukinirwaho umupira w’amaguru.

Ati “Yego, ikibuga ntabwo kimeze neza. Ni bwo tugitangira Shampiyona gusa tugiye kuganira n’amakipe tugihuriraho turebe uko twagitunganya kuko si icyacu twenyine. Hagomba kubanza kubaho ibiganiro.”

Mvukiyehe ufite imishinga migari yo kugira Addax FC ikipe ikomeye, arifuza ko ikibuga cya Rugende cyazajya ku rwego rwisumbuye kikajya cyakira imikino y’Icyiciro cya Mbere igihe iyi kipe ye izaba izamutse.

Addax FC kandi ifite ibibazo by’abakinnyi batarabona ibyangombwa byo gukina mu Rwanda kuko kuri ubu iri gukinisha abagera kuri 18 yandikishije mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu gihe abandi bane b’abanyamahanga bategereje ibyangombwa bibemerera gukina mu Rwanda.

Aba banyamahanga barimo Abanye-Congo babiri barimo na Jennie, umuvandimwe wa Bokota Labama, Umunya-Tanzania umwe n’Umurundi umwe.

Mu mikino itatu imaze gukinwa muri Shampiyo y’Icyiciro cya kabiri, Addax yakinishaga abakinnyi 18 b’Abanyarwanda gusa, yatsinze umwe inganya ibiri, itsindwa undi umwe.

Aba bakinnyi abenshi muri bo baguzwe habura iminsi mike ngo isoko ryo mu mpeshyi rifunge, byatumye batabonera ibyangombwa ku gihe. Perezida w’iyi kipe, Mvukiyehe Juvénal, yavuze ko bari kugerageza ngo barebe inzira zose zoshoboka ku buryo byaboneka hadategerejwe muri Mutarama 2024 ubwo isoko rizaba ryongeye gufungura.

Addax FC yaguze abakinnyi benshi nyuma yo kugurwa na Mvukiyehe Juvénal washyizwe ku ruhande muri Kiyovu Sports, yagumanye abakinnyi babiri gusa mu bari basanzwe bahari ikitwa Rugende FC ndetse yongera amaraso mashya mu batoza, iha akazi Bokota Labama Bovick wabiciye muri Rayon Sports, APR FC, Ikipe y’Igihugu “Amavubi”, nk’Umutoza wungirije.

Mu bakinnyi bafite amazina mu Cyiciro cya Mbere bari muri Addax FC barimo Nyirinkindi Saleh waciye mu makipe nka APR FC, Mukura VS, Kiyovu Sports, Etincelles FC na Musanze FC, Songa Isaïe wakiniye Rayon Sports, Police FC na Etincelles FC n’Amavubi, Mpozembizi Mohammed wakiniye Musanze FC, Police FC, Sunrise FC n’Ikipe y’Iguhugu “Amavubi”. hari kandi Niyonkuru Vivien wamenyekanye cyane muri Musanze FC, akaba ari na we Kapiteni wa Addax FC.

Hari kandi Niyibizi Emmanuel ‘Kibungo’ wakiniye Rayon Sports, Etoile de l’Est na Muhazi United n’Umunyezamu Iratugenera Edouard wamenyekanye muri Mukura VS na Etoile de l’Est.

Abajijwe niba gukinisha ikipe ifite aya mazina mu Cyiciro cya Kabiri bitamushyira ku gitutu cyo kuba agomba kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere uyu mwaka, Umutoza Mukuru wa Addax FC, Ndemeye Jean Louis ’Fils’, yavuze ko ibi biba ku batoza batakinnye umupira w’amaguru.

Ati ”Ibi bikunda kuba ku batoza batakinnye umupira w’amaguru, nanjye icyo cyiciro cya mbere nagikinnyemo nisanisha na bo tukabana, abakina mu byiciro bitandukanye bose mbafata kimwe. Icya mbere ni ugutoza abakinnyi guhumeka umwuka umwe, kugira intego no kubumvisha ko babishoboye.”

Abajijwe ku kugirwa Umutoza Wungirije kwa Bokota Labama ndetse n’imikoranire yabo, Ndemeye yavuze ko ari we wamwihitiyemo kuko kwizanira abungiriza biri mu masezerano ye.

Ati “Ni njye wabishatse kuko mu masezerano yanjye harimo kwishakira abungiriza, Bokota yari inshuti yanjye kuva na mbere dukinana mu Cyiciro cya Mbere, nyuma y’aho mbona aranyandikiye mubaza aho aba ambwira ko ari gutoza mu Cyiciro cya Kabiri i Bukavu, ansaba ko ashaka kuza mu Rwanda haba gukora amahugurwa no gukomeza kuhatoza. Nanjye mbisaba ubuyobozi burabinyemerera ndamuzana.”

Mu mukino uheruka w’Umunsi wa Kane wa Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri, Addax FC yatsindiwe mu rugo na La Jeuneusse FC igitego 1-0 ku Cyumweru, tariki 26 Ugushyingo 2026.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Vestine na Dorcas bagiye gusoreza umwaka i Burundi! Abarundi bakunda Vestine na Dorcas bashyizwe igorora

Hamenyekanye abasifuzi bazakiranura Police FC na Rayon Sports – AMAFOTO