Munyakazi Sadate wigeze kuyobora Rayon Sports yakoze igikorwa cy’irukundo, aha akazi umuntu wamutakambiye kuri Twitter.
Nyiri gusaba akazi, yagize ati: “Bwana perezida Sadate Munyakazi, ndifuza ko mubifashijejo rwose mwangirira icyizere mwakabya inzozi zanjye, nkajya nkutwara mu modoka aho ugiye kuko kukujyana aho ugiye mu gihe uri mu Rwanda, njyewe mbona ntako bisa pe! mbaye mbashimiye perezida, mugire amahoro.”
Nyuma yo kubona ubwo busabe, Sadate na we yahise agira icyo avuga aho yahise ashimira uyu wamusabye akazi maze ahita akamwemerera.
Yagize ati: “Umuntu yibatuye akibaturana kugusaba icyo ufite kuki wakimwima? Rwose ako kazi ndakakwemereye kuko n’ubundi maze gusaza si nkishoboye kurwana na Volant, uzaze gutangira tariki ya mbere Mata. Catégorie B nizere ko uyibitseho kandi ukaba uri inyangamugayo.”
Icyo gikorwa Sadate yakoze cyanejeje abatari bake bakurikiye aho byatangiriye ubwo uyu musore wahawe akazi yatangiraga gusaba iyo mirimo mishya yahawe.