Elon Musk, umuherwe ukomoka muri Afurika y’Epfo akaba n’umuyobozi wa Tesla na SpaceX, arifuza kugura ikipe ya Liverpool FC yo mu Bwongereza. Ibi byemejwe na se, Errol Musk, mu kiganiro yagiranye na Times Radio, aho yavuze ko umwana we afite umubano ukomeye n’umujyi wa Liverpool kubera inkomoko y’umuryango wabo.
Errol Musk yagize ati: “Nyirakuru wa Elon yavukiye i Liverpool, kandi dufite abo mu muryango wacu bahatuye. Twagize amahirwe yo kumenyana na bamwe mu bagize itsinda rya The Beatles kuko bakuriye hamwe n’abagize umuryango wacu.”
N’ubwo Errol atashimangiye niba hari ibiganiro biri kuba hagati ya Elon n’abayobozi ba Liverpool FC, yavuze ko umwana we yifuza kugura iyo kipe. Yagize ati: “Yabikora rwose, ariko ntibivuze ko ari kubikora ubu.”
Liverpool FC ifite agaciro ka miliyari £4.3, mu gihe umutungo wa Elon Musk ubarirwa muri miliyari £340, bikamugira umuntu ukize kurusha abandi ku isi. N’ubwo bimeze bityo, ntabwo biramenyekana niba ubuyobozi bwa Liverpool FC, buyobowe na Fenway Sports Group kuva mu 2010, bushaka kugurisha ikipe. Gusa, mu bihe byashize, bagaragaje ko biteguye kwakira ishoramari rishya rikwiye.
Mu gihe byaba bibaye, Elon Musk yaba abaye umuherwe wa kabiri ukize mu banyamigabane ba Premier League, inyuma y’Ikigega cya Leta ya Arabia Saudite (Saudi Arabia Public Investment Fund) gifite umutungo wa miliyari £538, ari nacyo nyiri Newcastle United.
Iyi nkuru ikomeje gukurura amatsiko mu bakunzi ba ruhago, cyane cyane abafana ba Liverpool FC, bategereje kureba niba uyu muherwe azinjira mu buyobozi bw’iyi kipe ifite amateka akomeye mu Bwongereza no ku isi muri rusange.