Umuherwe Bill Gates yatangaje ko umushinga we wo guhagarika imirasire y’izuba wagombaga gutangira uyu mwaka wimuriwe mu mwaka utaha wa 2022.
Ni umushinga wari watangajwe mu bihe byashize, gusa abahanga bo muri kaminuza ya Harvard muri America bavuga ko bashaka kwigiza inyuma iki gikorwa kikazatangira muri 2022, aho kuba mukwa 6 uyu mwaka wa 2021.
Bill Gates ndetse n’abandi baherwe bari gushora akayabo batera inkunga abashakashatsi bo muri kaminuza ya Harvard mu mushinga “Solar Geoengineering Research Program” uyu mushinga wari warapanzwe kuzatangira muri 2021 mukwezi kwa 6, ugatangirira muri Suede, aho bari gutangirira ku gukora ubushakashatsi bareba uburyo bahagarika (batangiira) imirasire y’izuba kugera ku isi maze bakareba ingaruka byagira.
Aba bahanga mu byisanzure n’ubumenyi bw’isi, ngo bashaka kureba ukuntu kugabanuka kw’imirasire micye y’izuba bishobora kugira ingaruka nziza cyangwa ku bikikije isi. Gusa kuri ubu aba bahanga bavuze ko uyu mushiga bagiye kuwigiza imbere bakawushyira muri 2022, kuko bagiye kubanza bakareba ibyo ingaruka bizagira kuri suede by’umwihariko maze bakabona kubikora mu rwego rw’isi yose.
Geoengineering ni igitekerezo kinini cyane gishingiye ku ikoranabuhanga rikaze kandi rigezweho, aho abahanga bashaka kongerera isi ubushobozi n’imiterere yayo, kuburyo ibyazwa umusaruro m’uburyo bwisumbuyeho kurusha uko bikorwa ubu. Kugira ngo ubyumve neza nkubu kimwe mubyo bashaka gukora ni ikitwa “cloud seeding” gukora ibicu bibyara imvura.
Hano indege izajya ishyirwamo ibinyabutabire bibyaza imvura mubicu byose biri mu kirere kuburyo no mubihe by’izuba imvura izajya igwa uko bikenewe kose, kimwe nuko no mu bihe by’imvura ikaze bazajya bayigabanya hakaza umucyo. Ibi rero bizafasha mu guteza imbere ubuhinzi kuburyo imvura izajya igwa uko ikenewe.
Ikindi kivugwa muri Geoengineering kizahindura imiterere y’isi ni ikitwa “carbon capture” aha ho abahanga bavuga ko ari uburyo buzakoreshwa kuburyo ibi byuka byose byanduza ikirere bituruka mu ganda n’ibinyabiziga bizajya bifatwa bikabikwa munsi y’ubutaka bitagiye kwangiza ikirere, ibi nabyo nyuma bizajya bikoreshwa aho bikenewe gusa.
Tugarutse ku kubuza izuba kugera ku isi mubyiswe “Solar Geoengineering” bavuga ko bashaka gukora ibyotsi bizajya byohereza mu kirere maze bigafata ya mirasire y’izuba yazaga ku isi ikoherezwa mu bindi byerekezo bitari ibyo isi iherereyemo. Bavuga ko ubu bushakashatsi buzabanza gukorerwa mu gace gato bakabanza kureba ingaruka bizagira, ibi ngo ni ukugira ngo hatazaho kwizera ikoranabuhanga rikabatenguha maze bakisanga bashyize isi mu gahenebero ko kutagira urumuri rw’izuba.
Ibi rero bizatangirira ahitwa Kiruna muri suede ari naho bazoherereza ibi byuka bihindura icyerecyezo cy’imirasire y’izuba maze ikoherezwa ahandi hatari ku isi. Abahanga rero bavuze ko ari ibintu byo kwitondera bakabanza bagakora ubushakashatsi bwimbitse kuriyi ngingo.