in

Umuhanzikazi Zuchu yakubiswe intosho ari ku rubyiniro maze ahita yivumbura yanga kongera kuririmba ukundi

Zuchu yakubiswe intosho ari ku rubyiniro maze ahita yivumbura yanga kongera kuririmba ukundi.

Mu ijoro ryo kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, umuhanzikazi Zuchu yahagaritse kuririmba nyuma y’aho umufana utazwi yamuteye ibuye ari ku rubyiniro mu mujyi wa Mbeya, muri Tanzania.

Mu mashusho yagiye hanze,uyu mukobwa wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zirimo iyitwa Sukari, agaragara ku rubyiniro arimo kubyina n’ababyinnyi be, mbere y’uko umugizi wa nabi amuteye ibuye.

Ubwo uyu mukobwa yari amaze akanya aririmba,yahagaze gato kugira ngo aganirize abafana.

Yahise agira ati “Mbeya mambo (mumeze mute Mbeya)?”

Atararangiza iyo nteruro, umwe mu bafana yahise amutera ibuye riramufata.

Nk’uko amakuru abitangaza, Zuchu yahise ahagarika kuririmba.

Uyu muhanzikazi yaririmbaga mu birori byabanjirije iserukiramuo rya Wasafi mu Mujyi wa Mbeya aho igitaramo nyamukuru cyabaye ku wa gatandatu,tariki 30 Nzeri 2023.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Immaculée yasabiye Pasiteri Yongwe uri muri kasho kuryozwa ibyo yakoreye nyakwigendera Pasiteri Theogene Niyonshuti “Inzahuke”

Nta muntu utabibona: Miss Nyambo akomeje kuvugisha benshi bitewe n’uburyo Imana yamuremye