Lilian Mbabazi wamamariye mu Itsinda ry’Abaririmbyi rya Blu*3 yajyanywe kuri Polisi na nyiri nzu abamo nyuma yo kumara amezi 18 atishyura ubukode bwayo.
Ni inzu uyu muhanzikazi yatangiye kubamo kuva tariki 21 Gashyantare 2018 yemeranya na nyirayo [Sitran Deshpande] kujya yishyura miliyoni 1.5 z’amashilingi ya Uganda (hafi ibihumbi 500 Frw) ku kwezi.
Mu minsi ya mbere aba bombi bari babanye neza kuko uyu muhanzikazi yishyuraga neza kandi ku gihe, gusa ibintu byaje guhinduka kuva muri Mata 2022 atangira kujya yihisha nyir’inzu amukina umukino w’injangwe n’imbeba.
Mbabazi ntahakana ibyo kutishyura inzu gusa avuga ko hari amafaranga yari yiteze kubona yamufasha gukemura ibi bibazo agakuraho ay’ubukode ariko akaba yaratinze kubonekera igihe.
Mu mashusho yanyujijwe ku Rubuga Spark TV, Lilian Mbabazi, yabwiye umunyamategeko wa nyiri nzu ko ateganya gukuramo ibintu bye akabishyura, ubundi akayibasigira.
Ati “Nari namubwiye ko amafaranga naboneka nzamwishyura ntabwo nakubeshya, ku wa Kane ndaza, yego mfite imfunguzo nkuremo ibintu byanjye, ntabwo nzabacika ngo ngende ntishyuye, ntabwo ari uko nteye.”
Umunyamategeko wa nyiri iyo nzu yasabye uyu muhanzikazi kugera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Konge ku wa 28 Nzeri 2023 ndetse agatanga imfunguzo z’inzu ubundi ubuyobozi bukamufatira ingamba byaba ngombwa akayirukanwamo.
Lilian Mbabazi w’imyaka 39 arishyuzwa asaga miliyoni 27 z’amashilingi ya Uganda (hafi miliyoni 9 Frw) y’ubukode bw’inzu yananiwe kwishyura mu mezi 18 amaze ayirimo.