Umuhanzikazi Natalie Florence wo muri Kenya ukoresha akazina ka Noti Flow, yeruye ko afite umukunzi bahuje igitsina baryama. Uyu muhanzikazi watandukanye n’umukunzi we Mustapha babanaga nk’umugabo n’umugore muri 2019, mu rugendo rwe mu rukundo yahuye n’ibizazane byo guhohoterwa n’abagabo aho avuga ko yababaye umutima ku buryo atakongera gushaka umugabo.
Noti yagize ati: “Nagize ikintu kibi mu mibanire yanjye ya kera. Umukunzi wanjye wa kera yarantukaga. Yansigiye ibikomere ku mubiri. Ibyo byabaye mu Ugushyingo umwaka ushize, yarankubitaga akankura amenyo, nagiye njya mu rukiko rimwe na rimwe bikaburizwamo”.
Yavuze ko muri Kenya abagore bakorerwa ihohotera mu ngo zabo bityo ko bajya babona ubuvugizi. Ati: “Ihohoterwa rikorerwa mu ngo ntirishobora kubura mu bashakanye. Bibaho ndetse no kubakundana. Muri twe twari twacecetse kuri iyi ngingo. Babone ubuvugizi”.
Akomeza avuga ko ubu yahisemo gukundana no kuryamana n’abo bahuje ibitsina ibyo we abona bimuha gutuza. Ati “Nabonye urukundo ruhamye n’umugore duhuje igitsina. Arankunda kandi nta kintu na kimwe yifuza kumbabaza. yamfashije gutsinda ihungabana kuva mu mibanire yanjye ya kera”.