in

Umuhanzikazi ukomeye muri Amerika yakoze ubukwe n’undi mugabo wa kane

Umuhanzikazi ukomeye muri Amerika, Jennifer Lopez yarushinze n’umukunzi we Ben Affleck, aba umugabo wa kane bagiye kubana.

Mu mpera z’icyumweru dusoje nibwo Jennifer Lopez yarushinze na Ben Affleck nawe usanzwe ari icyamamare muri sinema.

Amakuru y’ubukwe bw’aba bombi yemejwe na Jennifer Lopez abinyujije ku rubuga rwitwa ‘On The J-Lo’ rusanzwe runyuzwaho amakuru y’ubuzima bwe.

Jennifer yavuze ko ubukwe bwabo babukoreye mu mujyi wa Las Vegas aho bari baragiye mu biruhuko n’abana babo.

Ubu bukwe bwabaye bitunguranye ndetse ntibwanagenda nk’uko byari byitezwe kuko bwatashywe n’abana babo gusa.

Ben Affleck abaye umugabo wa kane ushakanye na Jennifer Lopez ndetse hari hashize imyaka 17 baratandukanye nyuma baza gusubirana.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Nishimwe Naomi yatuwe resitora nshya y’umukunzi we (Amafoto)

Stade ya Huye mu isura ikurura abatari bake nyuma yo gusanwa (Amafoto)