Connect with us

Umuhanzikazi Miss Jojo yasezeranye imbere y’amategeko(Inkuru irambuye)

Featured

Umuhanzikazi Miss Jojo yasezeranye imbere y’amategeko(Inkuru irambuye)

Umuhanzi Miss Jojo yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Werurwe 2017.

JPEG - 78.3 kb
Miss Jojo yasezeranye imbere y’amategeko nyuma yo gutandukana n’uwari umukunzi we Saleh

Miss Jojo ubusanzwe witwa Uwineza Josiane yasezeranye n’umusore bamaze igihe bakundana mu buryo bw’ibanga. Basezeraniye mu mujyi wa Kigali.

Miss Jojo asezeranye n’uwo musore nyuma yo gutandukana na Munyampundu Saleh, byavugwaga ko bazabana kuko yari yaranahinduye idini akaba Umusilamukazi.

Bombi batandukanye muri 2011 ariko ntihatangazwa icyatumye batandukana.

Miss JoJo wavutse mu mwaka wa 1983, yatangiye kumenyekana mu muziki mu mwaka wa 2006, ubwo yigaga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare.

Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe n’abatari bake zirimo ‘Mbwira’, ‘Ndi nde’ “Beretirida” n’izindi.

Mu mwaka wa 2007 nibwo Miss Jojo yabaye Umusilamu ndetse ahita ahindura amazina yitwa Iman Uwineza.

Mu mwaka wakurikiyeho yahawe igihembo nk’umuhanzi mwiza w’umunyarwandakazi mu bihembo bya Pearl of Africa mu marushanwa yabereye mu gihungu cya Uganda.

JPEG - 186.7 kb
Miss Jojo ari kumwe n’uwo yihebeye

Muri 2012 yatangaje ko abaye ahagaritse muzika by’agateganyo kuko hari ibikorwa yari agiyemo by’ishyirahamwe ry’urubyiruko rw’abayoboke b’idini ya Islam, byamusabaga kutabivanga no gukora muzika.

Nyuma y’imyaka ibiri, muri 2014 nibwo yongeye kugaragara mu ruhando rwa muzika ubwo yaririmbaga indirimbo ’’Ibishyimbo’’ afatanije n’abahanzi barimo Riderman, Urban Boys, na Tom Close.

 

Source: Kigali today

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
1 Comment

1 Comment

  1. Magny

    March 17, 2017 at 5:51 pm

    Ariko hari ikintu kintangaza mwitangazamukuru kuki burigihe mwishimira kwandika ibintu bibi gusa urugero kuri iyo nkuru ya miss jojo ubu koko byari ngombwa ko mugarura ibya saleh kugeraho murangiza inkuru mutatubwiye nizina ryuwo barushinganye kd ariyo yari inkuru yijyenzi
    Ndibaza ukuntu inkuru yibyishimo muyizanamo ibintu byarangiye hashize imyaka7 ntimugakabye ,mumenyeko hatajemo byacitse mukuru nayo yakundwa murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

Izo twabahitiye mo

Advertisement

Top 5

indirimbo

Tadja by Andy BUMUNTU

By September 19, 2019

indirimbo

Katerina by Bruce Melodie

By September 19, 2019

Featured

Urakunzwe by Igor-Mabano

By September 19, 2019

indirimbo

Sukuma by Shaffy

By September 11, 2019

Facebook

To Top