in

Umuhanzikazi Butera Knowless yavuze umukinnyi yihebeye kurusha abandi bose

Umuhanzikazi Butera Knowless, yavuze umukinnyi akunda kurusha abandi bose bo ku isi ndetse avuga n’ikipe afana cyangwa akunda kurusha izindi.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radiotv10, aho yari yaganirijwe n’umwe mu banyamakuru bakora kuri iyi Radio.

Muri icyo kiganiro, Butera Knowless yabajijwe umukinnyi yumva akunda kurusha abandi, ntakuzuyaza uyu muhanzi kazi yahise avuga ko akunda Lionel Messi.

Butera Knowless avuga ko yihebeye uyu mukinnyi kubera ukuntu azi umupira mwinshi cyane ndetse no kuntu akunzwe muri rubanda.

Butera Knowless yabajijwe ikipe akundana, maze avuga ko akunda ikipe ya Fc Barcelona yo mu gihugu cya Espagne aho Lionel Messi yakuriye.

Butera Knowless ni umuhanzikazi w’umunyarwanda ubimazemo igihe kitari gito, akaba aherutse gusohora indirimbo nshya yise Tobora.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Sadio Mane yegukanye igihembo kiruta ibindi Afurika

Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports barashaka gutandukana nayo kubera amafaranga batahawe