Umuhanzikazi w’umunyarwanda Barbara Teta uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Babo ubu akaba atuye mu gihugu cy’ubudage yashize hanze indirimbo yamutwaye akayabo k’amafaranga. Iyi ndirimbo ifite amashusho ari ku rwego ruhambaye ije ikurikirana n’iyitwa Friday yakoranye na musaza we.
Mu kiganiro YEGOB yagiranye na Babo yadutangarije ko mu mishinga afite mu minsi iri imbere harimo kurangiza album ye ya mbere izasohoka umwaka utaha. Akaba yijeje abakunzi be ko atazabatenguha kandi ko icyo agamije ari ukwereka abanyamahanga ko mu Rwanda hari umuziki kandi mwiza.
Babo yasoje atubwira ko ashimira cyane ababyeyi be uburyo bakomeza kumufasha mu kuzamura impano ye ndetse anasaba abakunzi be gukomeza kureba indirimbo ye nshya kuri YouTube yakorewe amajwi na Producer Pastor P ikaza gukorerwa amashusho na Director Julien Bmjizzo.
- FRIDAY – Indirimbo ya Babo afatanyije na musaza we, Charmant
https://www.youtube.com/watch?v=UrQbXTaGl8E
- Your Problem – Indirimbo nshya ya Babo ari nayo yamutwaye akayabo k’amafaranga
https://www.youtube.com/watch?v=StWiOMnBnq4