Umuhanzikazi uri mu bagezweho muri iyi minsi mu Rwanda, Alyn Sano yasabye abategura ibihembo bigamije kubigurisha ku bahanzi ngo babyitirirwe ntibazamwiyambaze.
Uyu muhanzikazi uri gukora ubutitsa yagarutse kuri ibi nyuma y’amakuru yari amaze iminsi asakaye mu binyamakuru ko ibihembo bigurishwa.
Alyn Sano abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yanditse ati: “Abategura awards kugire ngo zigurwe maze zitirirwe abaziguze, ndabasaba kutazanshyira muri category n’imwe indeba. Niteguye gukora ntategereje award y’ingurano. Murakoze.”
Alyn Sano avuga ko yiteguye gukora umuziki we neza kandi adategereje ibyo bihembo by’ibigurano abahanzi bagura kugira ngo babyitirirwe.
Si rimwe si kabiri havuzwe igura ry’ibihembo gusa ariko bamwe mu basabwa kugura ibi bihembo bagenda babikomozaho.