in

Kate Bashabe aravugwa mu rukundo n’umuhanzi ukomeye muri Afurika (Videwo)

Kate Bashe yagaragaye ari kubyina indirimbo ‘Soso’ ya Omah Lay. Ibintu byatumye abantu bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye bavuga ko ari mu rukundo na Omah Lay.

Mu minsi yashize nibwo uyu munyarwandakazi yasohoye ayo mashusho aho yayashyize ku rukuta rwe rwa Instagram.

Kuri ubu inkuru igezweho ni uko uyu mukobwa w’uburanga yaba ari mu rukundo n’uyu muhanzi ukomeye muri Afurika.

Bitewe n’uburyo uyu mukobwa aba ari kubyinamo iyi ndirimbo byatumye abantu bavuga ko urukundo barugeze kure.

Birashoboka ko baba bari mu rukundo rukiri ibanga cyangwa se bikaba ari ugukunda umuziki bisanzwe, gusa igihari ni uko kuri ubu Kate ari mu rukundo n’umuziki wa Omah Lay.

Kate Bashabe ni umunyamidelikazi ndetse akaba n’umushabitsi ukiri muto, bikaba bivugwa ko ari mubatunze agatubutse mu Rwanda, dore ko afite inzu ye bwite abamo ndetse n’iyo akoreramo imideli yitwa Kabasha Fashion House.

 

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking News: Myugariro ukomeye w’ikipe y’igihugu Amavubi yamaze kubona ikipe nshya i Burayi

Umuhanzikazi Alyn Sano yifatiye ku gahanga abategura ibihembo bagamije kubigurisha