Umuhanzikazi Adele ukomoka mu Bwongereza yasutse amarira nyuma y’uko ibitaramo 24 yari afite bihagaritswe.
Ni mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, aho Adele avuga ko yagerageje ibishoboka byose ariko ibitaramo bigasubikwa.
Nk’uko bitangazwa na TMZ, ngo COVID-19 niyo mpamvu nyamukuru yatumye ibitaramo by’uyu muhanzikazi bisubikwa.
Adele yasabye imbabazi abafana be, ababwira ko agomba kubihagarika ku munota wanyuma. Avuga ko yagerageje gukora ibishoboka byose kugira ngo yerekane ko igitaramo cye cyiteguye neza ariko byabaye iby’ubusa.
Akomeza avuga ko bidashoboka ko byakomeza kubera ko kimwe cya kabiri cy’ikipe banduye icyorezo cya COVID-19.
Igitaramo cya mbere Adele yari kugikora ejo hashize ku wa Gatandatu tariki ya 22 Mutarama 2022 muri Caesars Place’s Colosseum.
Ikindi wamenya kuri bino bitaramo bya Adele n’uko buri gitaramo kimwe yari kuzajya ahavana amadorali $685,000.