in ,

Umuhanzi Yvan Buravan yasabye imbabazi akingurirwa amarembo muri New Level

Umuririmbyi Burabyo Yvan wamamaye ku mazina y’ubuhanzi nka Yvan Buravan ubu magingo aya yamaze gusubira mu inzu itunganyiriwamo umuziki izwi nka New Level. Ni nyuma y’igihe asezeye ku mpamvu impande zombi birinze kubwira itangazamakuru. Uyu musore w’imyaka 22 y’amavuko yari amaze igihe yarasezeye muri Rebel ya New Level yamufashaga gutunganya amajwi n’amashusho y’ibihangano bye ariki yongeye kwisubira yemera kongera gukorana nabo nkuko mbere byari bimeza.

Yvan Buravan

Muri Gicurasi 2017 nibwo Yvan Buravan n’ubuyobozi bwa New Level batangaje ko bahagaritse imikorere bari bafatanyije. Birinze kugira byinshi batangaza bavuga ko ari amasezerano yumvikanyweho na buri umwe.

Yvan Buravan yavuye muri New Level bari baherutse ku mukorera indirimbo ya “Just Dance Remix” yakoranye n’ umuraperi AY wo muri Tanzania. Yanditse kuri Instagram avuga ko yasubiye mu nzu yamufashaga ya New Level.

Nkuko Yvan Buravan yabitangaje mu magambo ye bwite yagize ati “Hari hashize igihe nsa nk’uwataye urugo ariko ubu ndangirango menyeshe inshuti, abavandimwe ndetse n’ abafana banjye ko nagarutse mu rugo arirwo ‘ New Level’. Yungamo ati “Umugabo ni utembera Isi afite icyo ashaka ariko iyo amaze ku kigeraho biba ngombwa ko agaruka mu rugo ukakibyazamo umusaruro utubutse”.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Elsa na bagenzi be bashyizwe mu byiciro bizavamo 40 bazahatanira Miss World 2017

Miss Igisabo yatunguwe numwe mu bafana be wamubwiye ko yaberwa no kujya mu marushanwa y’abakobwa bafite ibibuno binini