in

Umuhanzi w’umunyarwanda niwe wazanye igisambo cy’ibye Telephone ya The Ben bavana i Burundi bazana i Nyarugenge

Nyuma y’uko Telephone ya The Ben yibiwe i Bujumbura, uwayizanye i Kigali witwa Ndagijimana Eric benshi bazi nka X-Dealer yatawe muri yombi na RIB gusa telephone ntiraboneka.

Amakuru atugeraho avuga ko X-Dealer akimara kubona telefone, yasabye umuhanzi Bahati Makaca wamenyekanye muri Just Family ko yamuzana i Kigali (akamuha lift) ngo kuko nta kuntu yari kuva i Burundi.

Bahati Makaca kubera ko yari inshuti ya X-Dealer, yemeye kumuzana i Kigali gusa amuzana atazi ko afite telefone ya The Ben.

X-Dealer akigeza telefone I Kigali, akiyicana kubera ikorababuganga ririmo, yahise ikurikiranwa maze bayisanga mu rugo kwa X-Dealer ruri Gitega mu mujyi wa Kigali.

Umuhanzi witwa Sky2 Wabagahe wari muri iki gitaramo, yavuze ko mbere y’uko iyi telefone ibura, X-Dealer yari yamubwiye ko hari akantu agiye gukora karababaza abarimo Alex Muyoboke wari mu bari gutegura iki gitaramo.

Bivugwa ko hari umuherwe ushobora imari mu myidagaduro Nyarwanda watanze agera kuri miliyoni 3 kugira ngo ahabwe iyo telefone kuko hari amakuru yashakagamo.

Ubu X-Dealer ari mu maboko y’inzego z’ubutabera mu gihe RIB iri gukora iperereza ngo hamenyekana neza ibyihishe inyuma y’iyibwa rya Telephone.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abantu 20 bahise bahasiga ubuzima! Habaye inkongi ebyiri z’umuriro zituma abantu 20 bose bahasiga ubuzima

Ikipe ya Rayon Sports yungutse undi mufana w’icyizungerezi uruta ba Alliah Cool n’inshuti ze bari bamaze iminsi bivuga imyato ngo n’ibyuki iyi kipe ifite