Umuhanzi w’umunya-Rwanda uri mu bihe bye byiza, yazanye indirimbo nshya iri kubyinwa n’urubyiruko muri iyi minsi y’impera z’umwaka.
Justin Sky, ni umuhanzi w’Umumyarwanda uzwi kuri ayo mazina, akaba akora ibihangano bigiye bitandukanye .
Ubusanzwe amazina ye bwite yiswe n’ababyeyi ni Niyonzima Justin, akaba afite imyaka 32 y’amavuko.
Mu buhanga bwe akomoraho ubuhanzi bwe, yazanye indirimbo nshya yuzuyemo inkirigito y’amagambo aryoheye amatwi yagufasha gusoza uyu mwaka uri mu buryohe bw’ibihimbano by’urukundo.
Mu busanzwe, yari asanzwe akora ibijyanye na karaoke n’indirimbo z’ubukwe gusa ubu yageze no mu ndirimbo z’urukundo.
Nyuma yo kubona ko afite impano kandi yabikora neza nk’abahanzi barimo kuzamuka muri iyi minsi, barimo nka Chris Eazy, Kenny Sol, Afrique n’abandi, atuzaniye indirimbo yise Mpaka Chini
Iyi ndirimbo yahaye izina rikomoka mu rurimi rw’igiswahili ‘Mpaka Chini’ bisobanuye ‘turinde tugera hasi’ mu rurimi rw’iwacu, aba asaba umukunzi we kwirekura akagera hasi ku butaka dore ko hari n’aho amusaba kumanuka nk’uri mu mutaka.
Imishinga ye arayikomeje kandi mu ndimi zikunzwe, harimo igiswahili, icyongereza n’izindi, kuko afite indirimbo nyinshi cyane zibanda ku rukundo n’izindi zifasha abanyarwanda batari bake kuruhuka mu mu mitima.
Indirimbo “Mpaka chini_ Justin sky”yakozwe na Producer Evydecks, amashusho yayo asa neza aza gutunganywa na Niyo Elyse muri the Umbrella Pictures.
Reba iyo ndirimbo nshya Justin Sky yatuye abanyarwanda.