Umuhanzi wo muri Nigeria Wizkid ukunzwe n’abatari bacye muri Africa no ku isi hose yakoze ibitangaza mu gitaramo yakoreye mu igihugu cy’Ubufaransa mu inzu yibitaramo ya Accor Arena yo muri icyo gihugu.
Uyu musore yakoze amateka yo kuba ari we munyafurika wa mbere wujuje Accor Arena yakira abantu barenga ibihumbi 20. Ni mu gitaramo yakoze ku itariki ya 16 Nzeri 2022.
Abitabiriye icyo gitaramo batunguwe n’ukuntu Wizkid yaje k’urubyiniro, aho yaje aturutse mu gisenge kiyo nzu amanuka nka malayika abari aho baratungurwa.
Ubundi amazina nyakuri ya Wizkid ni Ayodeji Ibrahim Balogun afite imyaka 32 y’amavuko, ikindi kandi yagiye yegukana ibihembo bigiye bitandukanye nka MTV European Music Award nk’umunyafurika mwiza.
Uyu mugabo kandi afite abana 4, yakoze indirimbo zigiye zitandukanye harimo nka: Essence, True love, Joro n’izindi nyinshi zagiye zikurwa ku isi yose.
VIDEWO