in

Umuhanzi w’ikirangiririre mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yanze kuza mu gitaramo yari yatumiwemo i Kigali gihita gisubikwa igitaraganya 

Umuhanzi w’ikirangiririre mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yanze kuza mu gitaramo yari yatumiwemo i Kigali gihita gisubikwa igitaraganya.

Ni igitaramo kiswe Kigali Praise Fest 2022 cyagombaga kuba tariki 08 Ukuboza 2022 ndetse abari kuzakitabira bakaba bari baratangiye kugura amatike.

Mu buryo butunguranye mu ijoro ryacyeye, uyu muhanzi w’ikirangirire mu ndirimbo zaririmbiwe uwiteka Travis Montorius Greene yanyujije ubutumwa kuri Instagram, yisegura ku bari bategerezanyije amatsiko iki gitaramo cye.

Yavuze ko hari impamvu irenze imyumvire ye kuko yatengushywe n’abateguye ibi bitaramo mu Rwanda no muri Uganda akomeza abashinja ubunyangamugayo buke.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Ukuboza 2022, abateguye iki gitaramo cyo mu Rwanda, bahise na bo bashyira hanze itangazo ryo kugisubika.

Uyu muhanzi kandi yaboneyeho asaba abo bari bagurishije ama tike ko babasubiza amafaranga yabo.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ndimbati yongeye kwibutsa abantu uko byari bimeze muri guma murugo nyuma yo kugaragara ari kunywa agakoma(videwo)

Bijou wo muri Bamenya yongeye kurikoroza kubera imiterere ye myiza idasanzwe(Amafoto)