Bobi Wine utavuga rumwe na leta Uganda avuga ko ubwo yari avuye muri Afurika y’Epfo,yafashwe na polisi ,afungirwa iwe mu rugo.
Uyu muhanzi wahindutse umunyapolitiki ni umwe mu bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Yoweri Museveni,uyoboye iki gihugu.
Mu bihe bitandukanye yagiye atabwa muri yombi ndetse ashinjwa ibyaha bitandukanye birimo ubuhemu.
Icyakora kuri iyi nshuro polisi ya Uganda yatangaje ko itamutaye muri yombi ahubwo yamuherekeje,ikamugeza mu rugo.
Robert Kyaguranyi uzwi nka Bobi Wine kubera umuziki , mu 2021 yashatse guhatana mu matora y’umukuru w’Igihugu ngo ahangane na Museveni ariko ntibyamuhira.
Ibyo byakurikiwe n’imyigaragambyo karundura yaje kugwamo abagera kuri 54.
Byari biteganyijwe ko abayoboke b’ishyaka rye bajya kumwakira ku kibuga cy’indege cya Entebe International Airport ariko polisi ivuga ko bitemewe.
Amakuru atangawa n’umuvugizi wa polisi,Patrick Onyango ngo ni uko Bobi Wine abashinzwe umutekano bamuherekeje bakamugeza iwe mu rugo,muri Magere,Kasangati.