in

Umuhanzi ukunzwe muri Afurika yatangajeko ari imanzi

Divine Ikubor umenyerewe ku mazina y’ubuhanzi ya Rema ni umuhanzi ukiri muto w’imyaka 22, ugezweho muri Afurika akaba akorera umuziki we mu gihigu cya Nigeriya.

Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka soundgasm, Calm down, Dumebi n’izindi.. akaba anaherutse gukorera igitaramo hano i Kigali kitabirwa n’imbaga nyamwinshi yiganjemo urubyiruko.

Rema ari mu bahanzi bagezweho cyane muri Afurika

 

Uyu musore ukiri muto yatangaje abantu ubwo yashyiraga ubutumwa bugufi ku rubuga rwa Twitter maze atangaza ko akiri imanzi. Mu magambo ye yagize ati “ndacyari imanzi kandi ntanumwe ufite gihamya cy’uko ibyo mvuga atari ukuri”

Ibi uyu muhanzi yatangaje bikaba byatunguye benshi mubamukurikira cyane ko batiyumvisha uburyo umusore ukunzwe cyane muri Afurika yose yaba atarakora Imibonano mpuzabitsina kandi benshi mubamukunda haba higanjemo igitsinagore.

Bamwe mu bafana b’uyu muhanzi bakaba bagiye bahakana ibyo yatangaje ahanini bashingiye ku ndirimbo yagiye asohora mu bihe byashize ziganjemo amagambo ajyanye no kuryamana n’abakobwa cyangwa aganisha ku gukora imibonano mpuzabitsina nka Soundgasm cyangwa iyitwa Dirty.

Rema ubwo yari mu gitaramo I Kigali mu gushyingo 2021.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza Adil ahaye impano ikomeye abakunzi ba APR FC

Umunyamakuru M.Irene yasohokanye Anitha Pendo kurya ubuzima ku mazi